Mu gihugu cya Koreya y’Epfo hongeye gutorwa itegeko ribuza abantu kurya inyama z’imbwa aho hateganyijwe ibihano bikakaye birimo igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’angana na miliyoni 23 y’u Rwanda ku muntu waziriye.
Bahise bashyiraho igihe iri tegeko rizatangira kubahirizwa bavuga ko ari mu mwaka wa 2027. Gukuraho ibintu byo kurya inyama z’imbwa muri Koreya y’Epfo bishyigikiwe na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol n’impirimbanyi ziharanira kurengera uburenganzira bw’inyamaswa.
N’ubwo umwanzuro wamaze gufatwa bamwe mu bakunzi b’izi nyama batangiye kuvuga ko ari ukubabuza uburenganzira bwabo. Kugeza ubu muri icyo gihugu habarurwa ahororerwa imbwa harenga 100 ndetse n’aza resitora zisaga 1,600 zicuruza inyama z’imbwa.