Ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyize hanze itangazo ku giciro gishya cy’ibigori ivuga ko amafaranga yakatwaga ku bigori yahinduwe, yatangaje ko igiciro fatizo cy’ibigori bihunguye ari 400 Frw ku kilo naho ikidahunguye agomba kuba hejuru ya 311 Frw.
Muri iri tangazo MINICOM yibukije abahinzi ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenwe kugira ngo ucungwe neza, ndetse abaguzi bose basabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gukora ubu bucuruzi.
Yavuze kandi ko abaguzi batemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga igihe baguze ibigori bidahunguye. Yasoje isaba inzego zibishinzwe ko zigomba kuba hafi abahinzi bagakurikirana niba ibiciro byashyizweho biri gukurikizwa.