Polisi y’iguhugu cya Uganda yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amashilingi ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma umwarimu wa Kaminuza witwa Dr Lawrence Eron, afatwa agatabwa muri yombi nyuma y’uko aketsweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ufite ubumuga bwo kutabona.
Uyu munyeshuri w’umukobwa yigaga ahitwa Sir Apollo Kaggwa, Nakisunga, mu Karere ka Mukono yafashwe ku ngufu na Dr Eron w’imyaka 53 y’amavuko, nyuma yo kuva mu nama yabereye i Nairobi, muri Kenya nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi bo muri iyi kaminuza wasabye ko amazina ye atangazwa kubera ko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru.
uyu munyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona yari mu baterwaga inkunga na Royal Dutch Visio, umuryango utera inkunga abana bafite ubumuga bwo kutabona mu mashuri yisumbuye mu bice byinshi by’igihugu.
Amakuru avuga ko ku ya 7 Ukwakira 2023, uyu wahohotewe hamwe n’abandi banyeshuri bagiye mu nama i Nairobi. Iri tsinda ryari riyobowe n’uyu mwarimu ukurikiranyweho iki cyaha, usanzwe unayobora ishami ryitwa Special Needs and Rehabilitation, muri kaminuza ya Kyambogo.
Icyakora, ngo nyuma y’iyi nama yo ku ya 14 Ukwakira, aba banyeshuri basubiye muri Uganda mu gicuku maze abakozi ba kaminuza bari bashinzwe iryo tsinda bahabwa inshingano yo gucyura bamwe iwabo bakoresheje imodoka zabo. Aho niho uyu mwarimu yasambanyirije uyu munyeshuri.
Uwatanze amakuru yagize ati “Umukobwa umwe yazindutse bukeye bwaho, asanga yasambanyijwe. Yahise yihutira kujya ku ishuri, abimenyesha ubuyobozi. Iri shuri ryaterefonnye ababyeyi b’umukobwa utuye muri Arua (West Nile).”
Mwarimu Dr Eron yahise afungwa ku wa 23 Ukwakira ariko nyuma aza kurekurwa atanze ingwate nyuma ahita aburirwa irengero.