Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko abasore babiri b’abavandimwe bari batuye mu Mudugudu wa Mizero mu Kagari ka Rushyara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, baburiye ubuzima mu musarani nyuma y’uko uwe aburiyemo ikofi.
Amakuru avuga ko aba basore bari abavandimwe, aho umwe yari afite imyaka 23 y’amavuko mu gihe murumuna we yari afite 20. Ubwo baburiraga ubuzima muri uwo musarane, ngo umwe yabanje kujyamo agiye gukuramo ikofi ye yaguyemo, mu gihe undi yamusanzemo, aba bombi bakaza kuhasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hakizimfura Pascal, yemeje aya amakuru avuga ko ikofi yabaye intandaro y’izi mpfu, ari iy’uwitwa Ntakirukimana Modeste w’imyaka 23, aho yaguye mu musarani ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nyuma yo kujyamo agiye gukuramo ikofi ye ariko kuvamo bikanga.
Gitifu Hakizimfura yavuze ko ubwo murumuna we w’imyaka 20 yabonaga byananiye mukuru we kuvamo, yahise amanuka ngo ajye kumutabara, ariko bombi kuvamo biza kubananira, bituma bahasiga ubuzima.
Hakizimfura Pascal uvuga ko imirambo y’aba basore b’abavandimwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivugiza, avuga ko aba basore bashobora kuba bishwe n’umwuka uba mu musarani. Ati “Kuri ubu turakeka ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bakagwamo.”
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bombi bakoreraga Uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company, ndetse ko ubwo ikofi y’umwe yagwaga mu musarani, mugenzi we yari ataraza, yaza akumva mukuru we ari gutakira mu musarani, ari na bwo yajyaga kumukuramo, na we agaheramo atyo.