banner

Hasobanuwe icyateye inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, hagaragazwa ibyo yasize ikoze

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, buravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatewe n’iturika rya Gaze.

Amakuru avuga ko abayeshuri bane bahiye amaguru n’amaboko biturutse kuri iyi nkongi, gusa ubu aba banyeshuri bajyanye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ariko ngo ku bw’amahirwe iyi nkongi nta numwe yahitanye.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora, Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya yavuze ko bikimara kuba bahise bitabara bakazimya ahafashwe, umuriro utaragera hose. Ati “Ni abana 4 b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse, gaze irabaturikana, bose bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije.”

“Abanyeshuri bacu biga ubuforomo bahise babajyana mu Bitaro bya Kibogora, tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose. Natwe twahise dutabara, kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe ku kuzimya inkongi z’imiriro, tukanagira za kizimyamoto nyinshi, bahise bihutira kuzimya ngo umuriro udakwira mu nyubako zose. Mu minota 30 byari birangiye.”

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu idasanzwe bikekwa ko yatumye umugore ateragura umugabo we icyuma

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibikoresho byose byari muri icyo cyumba byahiye, ariko ku bw’amahirwe nta kindi cyumba uyu muriro wagezemo kuko ababishinzwe muri iri shuri bahise batabara bazimya uyu muriro utaragera ahandi ngo wangize byinshi.

Ubwo yari abajijwe niba imikoreshereze ya gaze muri iki kigo igiye guhagarikwa yagize ati “Muri Politiki ya Leta harimo gushishikariza abaturage kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze. Si twe rero twayica ahubwo tugiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri bose kuyikoresha neza kuko dutekereza ko guturika byatewe n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo.”

Uyu muyobozi w’iyi Kaminuza yashimiye Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabatabaye, avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari bwitabweho, harebwe n’uburyo bashumbushwa ku byo bahatakarije kandi ko banihutira gusana icyo cyumba vuba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved