Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yirukanye ku nshingano umuhanga mu byerekeye ubukungu mu ikipe y’abajyanama be mu gihe hari ibibazo ku mpamyabumenyi ye ya Doctorat/PhD, bivugwa ko impamyabumenyi ye itavugwaho rumwe.
Mu cyumweru gishize, nibwo Madamu Leoka yahakanye ko atabeshye ku byerekeye amashuri ye akavuga ko impamyabumenyi ye yayihawe n’ishuri rya kaminuza y ‘i London mu Bwongereza, London School of Economics (LSE), ariko abanyamakuru b’ibinyamakuru Business Day na Daily Maverick bavuga ko batashoboye kubona dosiye y’iyi mpamyabumenyi ye.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru Madamu Leoka yahise yegura mu bagize ubuyobozi bw’amakompanyi abiri akomeye, izo kompanyi ni Anglo American Platinum Limited na MTN SA zavuze ko Leoka yeguye ku mwanya we “muri gahunda yo kwita ku buzima bwe n’ibibazo bimwugarije ku bijyanye n’amashuri ye”.
Kuri uwo munsi ubwo yari amaze kwegura yahise amenyeshwa ko ahagaritswe mu ikipe y’abajyanama b’umukuru w’igihugu mu by’ubukungu, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida Ramaphosa, Vincent Magwenya.