Hasobanuwe icyateye umugabo umujinya bigatuma afata icyemezo cyo kwisenyera inzu yabagamo

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma y’uko afashe isuka agatangira gusenya inzu yabanagamo n’umugore we wa kabiri, kandi ngo iki cyemezo yagifashe ubwo yari avuye mu Nteko y’abaturage, bitewe n’icyemezo yafatiwe.

Uyu mugabo washatse umugore wa kabiri yafashe icyemezo cyo gusenya inzu babagamo nyuma y’uko umugore we wa mbere avuze ko iyo nzu n’ubwo yayishakiyemo undi mugore, ariko burya ni we bayubakanye. Abaturage bo mu Kagari ka Buramira bavuga ko iki kibazo bakizi kuko cyaganiriweho mu Nteko y’Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Abaturage bavuga ko ubwo Inteko y’abaturage yemezaga ko uyu mugabo agomba kuva muri iyo nzu yashakiyemo undi mugore, akayisigira umugore we wa mbere kuko bayubakanye kandi akaba afite n’umwana babyaranye, uyu mugabo yatashye afite umujinya, maze agitaha ahita atangira gusenya iyo nzu ahima uwo mugore ngo na we atazayibamo.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri wa Kaminuza yafashe yibye inzoka 7 z’ubumara agiye kuzigurisha muri RD Congo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco, yagize ati “umugore wa mbere yaje avuga ko iyo nzu bayubakanye bityo atagomba kuyizanamo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bwabwiye uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore, agomba kumushakira ahandi. Umugabo na we akavuga ko aho kugira ngo ayimusigemo yayisenya, nibwo uwo mugabo kubera inzoga yari yanyoye yatangiye gusenya inzu.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bukimenya aya makuru bwahise bwiyambaza iz’umutekano zikaburizamo iki gikorwa, kugeza ubu akaba yarahise atabwa muri yombi aho afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza.

Polisi yaboneyeho kongera kugira inama abaturage bose ko mu gihe cyose bagiranye amakimbirane n’abo bashakaye bakwiye kwiyambaza inzego, kuko bimaze kugaragara ko hari ababyitwaramo nabi bikarangira bakoze ikindi gikorwa cy’urugomo cyangwa se bikanavamo urupfu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved