Ku wa 26 Ukuboza 2023, mu gace ka Bayelsa habaye ubukwe bw’umugabo w’imyaka 54 y’amavuko aho yashatse umwana w’imyaka ine, mu gihe abo mu muryango w’uwo mwana bavuze ko ubu bukwe bwabaye kugira ngo barokore ubuzima bwe.
Ababyeyi b’uyu mukobwa ubwo babazwaga gusobanura uko byagenze bavuze ko ubu bukwe bwabaye hagati y’aba bombi, hagamijwe umuhango gakondo wo kurokora ubuzima bw’umwana. Ubu bukwe bwabereye mu muryano wa Akeddei mu gace ka Sagbama gaherereye muri Bayelsa.
Nyuma y’uko abaturage batatse bavuga ko hari umusaza washatse uruhunja, Guverinoma ya Bayelsa yahamagaje ababyeyi b’uyu mukobwa, umutegetsi gakondo n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo ubu bukwe bube. Bose bisobanuye bavuga ko uku gushyingirwa ari umuco witwa “Koripamo” ugamije kurokora ubuzima bw’umukobwa muto.
Bavuze ko kandi uyu ari umuco gakondo mu muryango wa Akeddei, umuryango wa Oyakiri, bemera ko umwana aramutse arwaye, umugabo yasabwa gutakaza amafaranga ayo ari yo yose nk’ikimenyetso cyo kugira ngo akize urupfu uyu mukobwa muto.
Abenshi mu bareberera uburenganzira bw’umwana muri aka gace ka Bayelsa ndetse na bamwe bo muri Nigeria bavuze ko ubu ari ubugizi bwa nabi kandi binyuranyije n’itegeko ndetse bikaba bibangamira uburenganzira bw’umwana.