banner

Hasobanuwe icyateye Umujyi wa Kigali gusenya inyubako bivugwa ko ari iza Bamporiki Edouard

Mu masaha y’igicamunsi ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, ni bwo hatangiye gusakara amashusho ku rubuga rwa X hari inyubako za Hotel Nyungwe Ni Iwacu Gakondo ziherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ziri gusenywa n’Umujyi wa Kigali bikavugwa ko ari iza Bamporiki Edouard.

Ni amashushi yakwirakwiye mu masaha y’igicamunsi ku wa Kabiri, tariki 16 Mutarama 2024, amakuru yatangajwe na Imvaho Nsha dukesha iyi nkuru avuga ko izi nyubako za Kompanyi ya Nyungwe House Ni Iwacu Gakondo Ltd zihagarariwe na Mike Karangwa, bivugwa ko zagurishijwe umuntu utuye mu mahanga ariko ngo kugeza ubu ntarakorerwa mitasiyo.

Mike Karangwa uhagarariye Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd bivugwa ko yongeyeho inyubako zitasabiwe uruhushya kuri izo nyubako cyane ko ngo uwaziguze yifuje kuhagira ibitaro. Maze ku rubuga rwa X rukoreshwa na Mike agira ati “Zimwe mu nyubako za Hotel Nyungwe na Bwana Bamporiki ziri gusenywa mu Busanza.”

Inkuru Wasoma:  CSP Kayumba yihanangirije Ubushinjacyaha! Inkundura y'urubanza rw'abacungagereza ku bihano basabiwe ku iyica rubozo bivugwa bakoreye imfungwa

Icyakora hari ibaruwa Imvaho Nshya ivuga ko ifitiye kopi yanditswe tariki 05 Mutarama 2024 n’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari inyubako nshya yongewe kuri iyo hotel itabifitiye uruhushya. Urwandiko rwandikiwe Umuyobozi wa Nyungwe House Ni iwacu Gakondo Ltd, rugaragaza ko inyubako zirimo gusenywa zubatswe mu buryo butubahirije ibiteganywa n’amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’Umujyi wa Kigali.

Hari amakuru avuga ko hakozwe ubugenzuzi tariki 03 Mutarama 2024 bushimangira ko hari ibitari bisanzwe mu nyubako byongeweho nta ruhushya. Ba nyiri hoteli basabwa guhagariki imirimo yoseyo kubaka kandi bakikuriraho insha zongeweho mu gihe kitarenze iminsi itatu, nyuma Umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo kwikuriraho akajagari kandi ba nyiri Kompani ni bo bazishyura ikiguzi cyabyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved