Nyuma y’iminsi mu Karere ka Nyanza havugwa ikibazo hagati ya bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bamwe mu bakuriye utugari, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bubifite mu Nshingano bwahinduye bamwe mu Banyamabanga b’Imirenge babimurira mu y’indi.
Bivugwa ko Bamwe mu ba gitifu b’utugari bashinja bamwe mu b’imirenge kubayoboza igitugu, bikanakekwa ko byanatumye bamwe mu b’utugari banasezera akazi kabo. Gusa mu mabaruwa bashyikirije ubuyobozi bw’akarere bavugaga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Nk’uko tubikesha UMUSEKE Cyambari Jean Pierre wayoboraga Umurenge wa Ntyazo, yajyanwe kuyobora Umurenge wa Kigoma, Brigitte Mukantaganzwa wayoboraga Umurenge wa Kigoma, yajyanwe kuyobora umurenge wa Muyira. Naho Muhoza Alphonse wayoboraga umurenge wa Muyira, yajyanwe kuyobora umurenge wa Ntyazo.
Bikekwa ko hari bamwe muri bariya bayobozi bimuwe, aho byavuzwe ko umwe mu bakozi bo mu kagari yari ayoboye, yamubwiye nabi bari mu nama agwa igihumure, araneteshaguzwa(avuga ibiterekeranye) bigera naho bamujyana mu bitaro i Nyanza ariko aza koroherwa.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko havuzwe amakuru ko hari gitifu w’Akagari utari ubanye neza na gitifu w’Umurenge, wanagiye kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere gusa hafashwe icyemezo cyo kubatandukanya ubu bakaba batagikorana.
Ubwo UMUSEKE wageragezaga kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme ntibyakunze, ariko muri manda ya Meya Ntazinda Erasme habarurwa abagitifu b’Imirenge itatu bamaze kuva mu kazi kabo.