Umubyeyi witwa Nyirabutoragurwa Rachel w’imyaka 38, arahigwa bukware n’Inzego z’umutekano akurikiranyweho gutera icyuma umugabo we witwa Ntawugayimana Jacques w’imyaka 43, bigakekwa ko ki cyaha yagikoreye mu rugo rwabo, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024.
Ubusanzwe uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa, Akarere ka Nyamasheke. Bivugwa ko yamuteye icyuma akamukomeretsa bikomeye ibitugu byombi n’akaboko biturutse ku makimbirane bamaranye igihe, aho uyu mugabo ashinja umugore we kumuhohotera no kumuca inyuma kubera ubusinzi bukabije.
Umukuru w’Umudugudu wa Mubuga, Uhoraningoga Simon yahamije aya makuru avuga ko amakimbirane y’uyu muryango yatangiye kugaragara cyane umwaka ushize, kuko aribwo batangiye kujya bitabaza n’ubuyobozi.
Yagize ati “Mu by’ukuri twe nk’ubuyobozi tutabiciye iruhande, uyu mugore tubona ari we uhohotera umugabo bikabije kuko ibyo umugabo amushinja by’ubusinzi bukabije n’ubunebwe natwe tubibona. Ubusanzwe azinduka kare ajya mu kabari asize umugabo n’abana babo, kugira ngo atahe bigasaba kujya kumucyura.”
Yakomeje agira ati “Icyatumye aterwa icyuma rero, ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, umugore yazindukiye mu kabari, umugabo azinduka ajya guhinga. Atashye mu ma saa moya n’igice z’umugoroba asanga ni bwo n’umugore akihagera, atangiye gukata imboga zo guteka.”
Umugabo akigera mu rugo yatangiye guterana amagambo n’umugore amubaza aho yiriwe, ariko binagaragara ko uwo mugore yanasomye ku gacupa. Ako kanya umugore yarahagurutse amutera icyuma cyo mu bitugu, umugabo aramwiyaka yiruka amuhunga ariko umugore amwirukaho amutera ikindi cyuma mu kindi gice cy’ibitugu.
Uyu mugabo akimara guterwa icyuma n’umugore we, abaturanyi bumvise induru nk’ibisanzwe, bahageze bahita bahamagara Mudugudu ahageze bashaka uburyo bwo kumugeza ku Kigo nderabuzima cya Karengera mu Murenge wa Kirimbi.
Amakuru avuga ko kuva iryo joro umugore ari gushakishwa kuko yahise abura igitaraganya mu gihw umugabo yavuye kwa muganga ariko asiba rimwe ubundi akajya kwipfukisha, anahihibikana ngo arebe ko abana 5 bafitanye babona icyo bararira kuko ari n’umuryango ubaho bigoye, ariko ahanini bigaturuka kuri ayo makimbirane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha umugore we ngo aryozwe urugomo yakoreye umugore we ndetse ahita aboneraho kwibutsa abaturage kwirinda ingeso nk’izi, abagiranye ikibazo bakegera ubuyobozi bukagikemura aho guca inzira zimena amaraso igihe badashoboye kucyikemurira ku giti cyabo.