Hasobanuwe impamvu ikomeye bamwe mu barimu bashingiyeho bavuga ko bashobora kureka aka kazi, amashuri agatangira gufunga buhoro buhoro

Kuri ubu nta yandi makuru akomeje kuva mu gihugu cy’u Burundi, usibye ibura ry’abarimu kugeza ubwo ibigo by’amashuri bimwe ngo bishobora kuzashiduka byafunze imiryango, biturutse ku kuba ngo bakomeje guhura n’imibereho mibi, nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize.

Ikinyamakuru RPA Burundi cyo muri iki gihugu cyanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo kubura abakozi bigisha kubera ko babuze amikoro. Ndetse ngo sibo gusa kuko n’abanyeshuri bakomeje kwiga biguru ntege kuko abenshi babura ubushobozi.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga Uturere twibasiwe cyane no kubura abarimu ni zone ya Mukungu na Kazirabageni, byose byo muri komini ya Nyanza-Lac. Ni ikibazo rusange yaba ku mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza zo muri iki gihugu cya Ndayishimiye Evariste.

Kubera ubukene buvugwa, ngo usanga butuma ibigo bimwe by’amashuri biha akazi abarimu badashoboye (bazajya bahembwa amafaranga make) ugasanga n’abanyeshuri babashije kwiga ubumenyi bwabo buba bucagase kandi amanota yabo ugasanga amanuka umunsi ku munsi.

Abarimu n’ababyeyi bo muri komini ya Nyanza-Lac barasaba Leta kongerera ubushobozi abafite uburezi mu nshingano kugirango ireme ry’imyigishirize rizamuke. Ni mu gihe mu cyumweru gishize bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’ijwi rya Amerika bavuze ko bitewe n’ubukene bwugarije u Burundi, batagereje urupfu ngo rubijyanire bitewe n’uko nta kindi bafite bakora ngo babwigobotore.

Ibi kandi bavuze ko babishingira ku kuba ngo ubukode bw’amazu bwazamutse, ibiryo bigahenda kuzamurwa kw’amafaranga y’ingendo n’ibindi. Abarimu ba Kaminuza bo bavuze ko bagiye guhagarika akazi kuko ngo umushahara bahabwauba umeze nka serumu kandi ngo nta cyizere cyo kuba wazamuka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved