Hasobanuwe impamvu ikomeye yashingiweho kugira ngo Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri ahabwe uruhushya rwo gusohoka muri gereza yitabire ubukwe bw’umwana we

Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) byavuze ko Gasana Emmanuel wayoboye Intara y’Iburasirazuba yasubijwe mu igororero nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kwitabira ubukwe bw’umwana we warongoye umukobwa wa Gen Kale Kayihura.

Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye hamwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi aho basobanuye ko uruhushya rwahawe Gasana rwari rwemewe n’amategeko ndetse ko hari n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero ariko ku mpamvu zumvikana.

Aba bayobozi batangaje ibi mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ndetse bavuga ko kuri ubu Gasana yasubiye mu Igororero agakomeza igihano cye.

Nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Gasana yahawe uruhushya mu buryo bwemewe, nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora mu ngingo ya 27, ikaba iteganya ko umuntu asohoka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye zirimo kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’Igororero, mu gihe ahamagajwe n’inzego runaka ndetse n’izindi zishobora kwemezwa na RCS.

Mu kiganiro Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru yavuze ko Gasana yamaze iminsi igera kuri itanu mu ruhushya kuva tariki 21 kugera tariki 24 Ukuboza 2023. Ndetse avuga ko atari we wa mbere cyangwa uwa nyuma uhawe uru ruhushya kuko kuri ubu nta gereza iriho ahubwo hariho igororero.

Komiseri Murenzi mu gushimangira aya makuru yavuze ko muri iyi minsi hari n’umugororwa witwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved