Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama-Michel Lukonde yaraye ashyikirije ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi, bivugisha benshi kuko impamvu yasobanuwe nyuma.
Michel Lukonde yasobanuye ko yeguye kuri uyu mwanya kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza mu 2023 nka depite wo ku rwego rw’igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga, yo mu ntara ya Haut-Katanga ndetse ngo biremewe kandi bitegenywa n’itegeko rya RD Congo.
Yavuze ko uku kwegura kwe guteganywa n’itegekonshinga rya RD Congo, nko mu ngingo ya 108 yaryo, no mu ngingo z’itegeko rigenga amatora hamwe n’amategeko agenga imikorere y’inteko ishingamategeko, ndetse ngo ubu bwegure bwe bwemewe na Perezida Felix Tshisekedi.
Ku wa Kabiri n’ijoro nibwo Perezidansi ya Congo yatangaje amakuru ko uyu muyobozi yashyikirije umukuri w’igihugu. Lukonde yagi ati “Kari n’akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbera na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n’ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we.”
Yavuze ko muri Guverinoma bari bayoboranye babashije gufasha Perezida mu bibazo bitandukanye birimo iby’umutekano, uburezi, ubuvuzi n’amavugurura mu bukungu n’imari, no ku mibereho y’abaturage.
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri Congo yatangaje ko mu gihe hagitegerejwe ko Perezida Tshisekedi ashyiraho minisitiri w’intebe mushya, Jean-Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’ingabo, afata umwanya wa Minisitiri w’intebe ndetse abagize guverinoma bazakomeza inshingano bahawe kugeza hagiyeho indi nshya.
Lukonde w’imyaka 46 y’amavuko yari Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Gashyantare mu 2021.