Ku Cyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo isobanura impamvu impamvu yeruye ikavuga ko ifite ubwirinzi bwo guhangana n’icyahungabanya umutekano giturutse mu kirere, ari uko hari abaherutse kuvuga ko bifuza kurasa i Kigali bakoresheje ibisasu bya kure, rukaba rufite na gihamya ko ababivuze bafite indege z’intambara zikomeye.
Muri iryo tangazo ryasohotse ku wa 18 Gashyantare 2024, u Rwanda rwongeye kuvuga ko rwakajije ingamba zo kurinda umutekano w’Abaturarwanda, nyuma y’uko hagaragaye ibyototera kuwuhungabanya ndetse isobanura ko idakwiye kurindira abatangira kototera umutekano w’u Rwanda ireberera gusa.
Hari aho u Rwanda rwagize ruti “Aha harimo, ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Kongo.”
Ubwo abantu benshi bibazaga impamvu intwaro nk’izi ari bwo Leta y’u Rwanda yifuje kuzigaragaza, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo, atangaje we ubwe ko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora iki Gihugu azarasa mu Rwanda yibereye mu Gihugu cye, bityo ko u Rwanda rutari guterera iyo.
Yagize ati “Ijambo rivuzwe na Perezida w’Igihugu icyo ari cyo cyose, Perezida ni urwego ntabwo tugomba kurifata nk’imikino. Niba avuga ngo njye mfite drone nshobora kurasira noneho i Goma nkarasa i Rubavu cyangwa se i Muhanga cyangwa se i Kigali, ntabwo tugomba kubifata nk’imikino kuko ni isezerano aba yarahaye abaturage b’igihugu cye.”
Yakomeje agira ati “Si kenshi u Rwanda rukunze kuvuga ku bikorwa byarwo mu bya gisirikare ariko uyu munsi rwahisemo kubivuga, kuko abavuze ko bazarasa u Rwanda izo ndege z’abo zaragaragaye, noneho kugira ngo babimenye si umutekano gusa wo ku butaka urinzwe, si umutekano gusa w’abaturage, urindiwe ku butaka, urindiwe mu mazi ndetse urindiwe no mu kirere.”
Mukuralinda atangaje ibi nyuma y’uko mu bihe bitandukanye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda umutekano usesuye, akavuga ko ntagishobora kuwuhungabanya kandi ko ntagishobora kubona aho kimenera ngo kize guhungabanya ubuzima bw’abari mu gihugu.