Ababyeyi bo mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gatagara mu Karere ka Musanze batawe muri yombi nyuma yo gutabaza ko umwana wabo w’umukobwa yitabye Imana, bigakekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo kuko bari babanje kumukubita bavuga ko yatwaye amafaranga ibihumbi 10 Frw.
Byatangiye gukekwa ko bakoze iki cyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo w’imyaka umunani mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ubwo babyukaga basaba ubufasha bavuga ko umwana wabo yitabye Imana.
Icyakora hari amakuru yahise amenyekana avuga ko mbere y’uko uyu mwana yitaba Imana [ku wa Gatanu], aba babyeyi be bagiye kumureba ku ishuri kuko bakekaga ko yabibye amafaranga ibihumbi 10 Frw, bamugejeje mu rugo nibwo bamukubise maze mu gitondo cyo ku wa Gatandatu bakabyuka bavuga ko yitabye Imana.
Iperereza rigitangira aba babyeyi bahise bafatwa batabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu gihe hagikorwa iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje amakuru yifatwa ry’aba babyeyi avuga ko bafunzwe ubwo bavugaga ko umwana wabo yitabye Imana. Ati “Ababyeyi batabaje bavuga ko umwana wabo yitabye Imana, ariko bikaba bikekwa ko bashobora kuba baramukubise bikavamo urupfu.”
SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zirimo kurikora kuri aba babyeyi kugirango hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana.