Hasobanuwe impamvu urubanza rwa Kazungu Denis ukurikiranyweho ubwicanyi rwongeye gusubikwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ubugirakabiri urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore ku gahato n’ubwicanyi bw’abantu 14 nyuma y’ubusabe bw’umwunganira wagaragaje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nyuma y’uko imanza zose aregwamo zihujwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abunganira Kazungu Denis barimo Me Faustin bari bageze mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu gihe umukiriya wabo Kazungu we yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype aho yari ari muri Gereza y’i Mageragere. Kazengu ndetse n’abamwunganira bwabwiye Urukiko ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza, bityo ko basaba ko uru rubanza rusubikwa.

Ubwo urubanza rwari rutangiye Kazungu Denis yabwiye Inteko y’Urukiko ko yabyumvikanyeho n’umwunganizi we Me Faustin, ko bashaka gusaba ko urubanza rwasubikwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gutegura urubanza. Ndetse umwunganira na we yakomeje avuga ko nta gihe gihagije yabonye ngo aganire n’umukiriya we ngo bategure urubanza.

Me Faustin yabwiye urukiko ko bitarenze icyumweru kimwe biteguye kuburana, nyuma y’uko Urukiko rwumvise icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rwemeje ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa tariki 02 Gashyantare 2024.

Gusubika Urubanza rwa Kazungu bibaye ubugirakabiri kuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Yagombaga kuburanishwa ku rubanza aregwamo rwo gusambanya umugore ariko ruza gusubikwa bitewe n’uko Ubushinjacyaha busabye ko urwo rubanza ruhuzwa n’urwari uyu munsi aregwamo ibyaha yakoze byo kwica abantu 14.

Kazungu Denis ubwo yabazwaga ku byaha yakoze yaba ari mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha ndetse n’imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo, ibyaha byose aregwa yabyemeye atazuyaza, avuga ko impamvu yabikoraga ari uko abo bakobwa babanzaga kumwanduza SIDA.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved