Amakuru ava mu gihugu cya Uganda, mu Karere ka Tororo avuga ko ku wa 31 Mutarama ahagana saa tatu z’ijoro habaye irasana ku bapolisi babiri bari mu kabari, umuto akarasa umukuriye bigatuma ahasiga ubuzima.
Nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa polisi muri Bukedi y’amajyepfo, IP Moses Mugwe, yavuze ko polisi yatangiye iperereza kuri Inspector of Police (IP) Moses Okwele na Assistant Inspector of Police (AIP) William Ochom barasanye nyuma yo gutongana bapfa umuseriveri wo mu kabari ko muri Petta.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor aba bapolisi bombi bari boherejwe gukorera kuri polisi ya Petta mbere yo kurasana. Abatangabuhamya babwiye polisi ko nyuma yo gutongana, IP Okwele yasohotse mu kabari bucece akagaruka nyuma y’iminota micye yitwaje imbunda ya SMG. Yahise arasa akomeretsa AIP Ochom wahise amusubiza ahita amwica.
IP Ochom yihutanwe ku Bitaro Bikuru bya Tororo mu gihe IP Okwele yishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe mu nda, Ubwo hakorwaga raporo, AIP Okwele yari agiye kwimurirwa ku Bitaro bya Mbale, mu gihe umurambo wa Okwele wari ukiri mu buruhukiro.
Umuvugizi wa polisi ati “Birababaje kuba twabuze umupolisi ariko twatangiye iperereza ngo tumenye neza impamvu yo kurasana. Mu by’ukuri turasenga ngo umupolisi warashe akica mugenzi we arokoke ngo adufashe kumenya impamvu batonganaga.”