Abaturage batuye mu Mujyi wa Kayanza mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Burundi bakomeje kuvuga ko batewe impungenge n’ubujura bwa n’ijoro mu ngo, aho bavuga ko batagitora agatotsi kubera gutinya kubura imitungo yabo.
Amakuru dukesha SOS Media Burundi avuga ko aba bajura baza kwiba bitwaje intwaro ku buryo ugerageje gutabaza bamukubita bamwe bakaba banagasiga ubuzima. Abaturage basobanura iki kibazo basaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano w’abaturage ndetse bakavuga ko babimenyesheje polisi ariko kugeza ubu nta kirakorwa.
Icyakora hari andi makuru avuga ko hari bamwe mu bapolisi bakorana bya hafi n’aba bajura ku buryo bavuga ko iyo batanga ibirego bisa naho uwo barega ari we baregera.
Ubu bujura bukomeje kwiyongera muri aka gace ndetse no mu tundi turi ku mipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka, ku buryo serivisi nyinshi zirimo ubuvuzi zadindiye ndetse abaturage benshi bagahitamo kuva muri iki gihugu bakajya gushakira ubuzima ahandi.