banner

Hasobanuwe neza icyateye urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana ku myaka 102

Nyuma y’uko hamenyekanye urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi, umuhungu we mukuru Gerald Mpyisi yatangaje ko Se yitabye Imana nyuma y’igihe arwaye indwara z’izabukuru kandi asaba abantu kutarangwa n’amarira kubera urupfu rwe ahubwo bakishimira ibyo yakoze mu gihe yari ku Isi.

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana mu masaha ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024. Umuhungu we yavuze ko urupfu rwe rutarimo agahinda nubwo iyo umuntu atabarutse abantu baba bababaye, gusa ngo abantu bari bakwiriye kwizihiza ubuzima bwe bashingiye ku buryo yabayeho.

Yagize ati “Iyo umuntu akuze afite imyaka nk’iyo muzehe yari afite, ubu yari agejeje mu myaka 102, indwara ziraza. Twavugaga ko yishwe n’uburwayi. Amaze hafi umwaka arwaye, ariko ntabwo byari bibi cyane ariko mu mezi atatu ashize, yararembye noneho mu byumweru bibiri bishize, byageze aho tubibona ko atazamara ibi byumweru bibiri byose.”

Inkuru Wasoma:  Hafashwe abaturage 103 basenga binyuranyije n’amategeko mu rugo rw’umuturage

Gerald Mpyisi yavuze ko Se yitabye Imana amaze icyumweru kimwe arwaye cyane gusa ngo ntiyatabarutse ababaye kuko ngo n’umunsi ubanziriza uwo, yavuganaga n’umuryango we nk’ibisanzwe. Ati “Hari indirimbo akunda kuririmba, ya yindi ivuga ngo ku irembo. Urumva ko nawe yari azi ko agenda, urumva ko yari ageze ku irembo. Ntabwo ari ibintu byadutunguye nk’umuryango kandi nawe yari abyiteguye.”

Gerald Mpyisi yavuze ko bategereje ko umuryango uhura ugashyiraho gahunda y’uburyo nyakwigendera azaherekezwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved