banner

Hasobanuwe uburyo undi mukobwa yatumye ubukwe bwa Kenny Sol buhagarikwa, udushya twaranze ubukwe-AMAFOTO

Ahagana saa Saba n’igice zo ku wa 05 Mutarama 2024 n’ibwo umuhanzi Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yarahiye kuzabana n’umukunzi we Tunga Kunda Alliance nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Bushinwa aho arangirije amasomo ye. Uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda ndetse ubukwe bwabo burangwa n’udushya twinshi.

Tumwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Kenny Sol

Ntawari wemerewe kuzamura telefone ngo afotore

Abantu bose bitabiriye uyu muhango bahawe amabwiriza ko ntawemerewe gukora kuri telefone ngo ayizamure afate amafoto cyangwa amashusho kuko ntibyifuzwaga ko yafatwa akajya hanze. Iyo umuntu yabaga akeneye gukoresha telefone ye, yayikoreshaga ireba hasi[Camera] yayo, mu rwego rwo kurinda abafata amashusho.

Umuhango wahagaritswe igihe gito kubera umukobwa wari uje kwitambika

Mu muhango wo gusezerana ubwo aba bombi bari bamaze guhabwa inyigisho n’impanuro z’uko bazabana haje umukobwa asaba ko batabasezeranya. Uyu mukobwa utarifuje kumenyekana yohereje ibaruwa asaba ko uyu muhango utakomeza maze umuyobozi wari uri kubasezeranya aba ahagaze nk’uko itegeko ribigena.

Inkuru Wasoma:  Harimo gukusanywa amafaranga arenga miliyoni 8 yo kuvuza Mama Nick uzwi muri ‘City Maid’

Umuyobozi warimo kubasezeranya amaze gukora iperereza yasanze abo umukobwa yanditse ko harimo uwamuteye inda ataribo bari gusezerana bityo akomeza umuhango. Nyuma bituma abantu batunga agatoki abandi bageni bari bamaze kwinjira, icyakora uyu muyobozi yavuze ko ari kwihuta cyane niba atibeshye azisunga Leta ikamufasha gupima AND nyuma yaho.

Kugirwa ibanga

Uyu muhago wo gusezerana kwa Kenny Sol n’umukunzi we Kunda bwabaye mu ibanga rikomeye cyane ndetse hari na bamwe bo mu miryango yabo batari babizi kuko batunguwe no kubona amafoto n’amashusho. Kubigira ibanga kw’abo bigakekwa ko ariyo mpamvu yatumye ubukwe bw’aba bombi butazamo ibyamamare cyane kuko byaba imbarutso yo kumenyekana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved