Hasobanuwe uko byagenze kugira ngo abakirisitu b’i Rubavu bagiye gusenga bafungirwe imiryango batahe badasenze

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, ni bwo abakirisito basengera mu Itorero Blessings Church mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batashye badasengeye mu rusengero rwabo nyuma y’uko abayobozi b’iri torero bagiranye amakimbirane.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafatanyije na Polisi kugira ngo hafatwe icyemezo nk’iki cyo gufunga urusengero nyamara abayoboke bari baje gusenga kuri uwo munsi nk’indi yose isanzwe.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwafunze uru rusengero ngo ahanini bitewe n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’iri Torero rya Blessings Church riherereye Mbugangari nk’uko Radio/Tv10 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Icyakora kugeza ubu ntacyo Inzego z’ubuyobozi cyangwa ubuyobozi bw’iri torero buratangaza kuri iki kibazo cyabaye muri iri torero.

Inkuru Wasoma:  Bibiliya imaze imyaka irenga 1000 yatejwe cyamunara kuri miliyoni 38 z’amadorari

Hasobanuwe uko byagenze kugira ngo abakirisitu b’i Rubavu bagiye gusenga bafungirwe imiryango batahe badasenze

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, ni bwo abakirisito basengera mu Itorero Blessings Church mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batashye badasengeye mu rusengero rwabo nyuma y’uko abayobozi b’iri torero bagiranye amakimbirane.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafatanyije na Polisi kugira ngo hafatwe icyemezo nk’iki cyo gufunga urusengero nyamara abayoboke bari baje gusenga kuri uwo munsi nk’indi yose isanzwe.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwafunze uru rusengero ngo ahanini bitewe n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’iri Torero rya Blessings Church riherereye Mbugangari nk’uko Radio/Tv10 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Icyakora kugeza ubu ntacyo Inzego z’ubuyobozi cyangwa ubuyobozi bw’iri torero buratangaza kuri iki kibazo cyabaye muri iri torero.

Inkuru Wasoma:  Ngibi: Urunturuntu mubayisilamu na Zion, agahenge muri ADEPER ndetse n'ibindi byaranze umwaka wa 2022 mu madini ya hano mu Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved