Hasobanuwe uko umusore yakuwe amenyo azira kwambara umupira uriho ifoto ya nyirakuru witabye Imana.

Umusore witwa Shema Roge yakubiswe mu buryo bukomeye yaginza ijisho anakurwa amenyo azizwa ko yari yambaye umupira uriho ifoto ya nyirakuru yari avuye gushyingura. Uru rugomo uyu musore yakorewe rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2022, mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu Musore Shema Roge ubwo yavaga gushyingura nyirakuru yahamagawe Wellars amusaba ko yamusanga ahantu yarimo kunywera agacupa akamufata mu mugongo ngo nyuma haza umugabo witwa Beny wari wasinze anafite icupa amasaba gukuramo umupira yari yambaye uriho ifoto ya nyirakuru yari avuye gushyingura.

Abatangabuhamya bavuga ko ubwo uyu musore yasabwaga gukuramo uwo mupira waru uriho ifoto ya nyirakuru uwo mugabo witwa Beny usanzwe abaga inka yahisa amukurura awumukuramo ndetse atangira kuwucagagura no kumukubita mu buryo bukomeye bimuviramo gukomereke ijisho no kuvamo amenyo.

Shema Roge wahohotewe aganira n’itangazamakuru yagize ati “Nta kintu napfaga nawe uretse ko atari n’ubwa mbere agerageza kumpohotera, we yambwiraga ngo ntabwo mvuka ino avuga amazina y’abandi bose twari kumwe ngo azi iwabo ngo ntabwo azi aho mvuka nibwo yafashe umupira nari nambaye awunkuramo awujyana ku mabuye arahondagura awuvumagura ngo iki ni igiki ndamubwira ngo ni umupira nambaye ngiye gushyingura nyogokuru.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo mbere yo kumukubita yabanje gushaka kuwuca abantu baramubuza ku buryo akeka ko aricyo yamujijije. Ati “Ashobora kuba ari nacyo yanzizaga ntawamenya kuko nta kindi mpfa nawe kandi ikindi siho yari yanywereye izo nzoga, yari avuye ahandi ansanga aho twari turi, ntabwo napfa kumenya ikibyihishe inyuma cyangwa icyo mukecru wanjye baba bapfaga.”

Inkuru Wasoma:  Dore uko Bruce Melodie, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco n’abandi bahanzi baserutse muri MTN Iwacu Muzika Festival I Ngoma [Amafoto]

Umutangabuhamwa umwe yagize ati “Byatangiye amufata mu ijosi ashaka kumusohokana amubwira ngo basohoke barwane duhita dupfapfana kuko we yamubwiraga ngo narakwemeje n’ubundi nakwemeza bigaragare ko atari ubwa mbere bahuye kuko yamubwiraga ngo nakwemeza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibeho Nyirishema Théogène, nawe yemereye itangazamakuru ko ibi byabaye ariko avuga ko byamaze kugezwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha. Ati “Uwamukubise aracyahari, mu magambo make ntagiye muri byinshi ikibazo cyagiye muri RIB inama nabagira buri wese abe ijisho rya mugenzi we batangire amakuru ku gihe.”

Abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko ibyo uyu mugabo Beny yakoze ari ugushinyagurira uwo mukecuru witabye Imana kuko uwo mupira ariwo wabaye intandaro, baboneraho gusaba inzego z’umutekano kuba zamushakisha. Source: IGIHE

Umunyamategeko wa Prince kid avuze uko ubushinjacyaha bwongeye kujuririra dosiye ya prince kid nyuma y’uko yari yagizwe umwere.

Inkuru Wasoma:  Ibyi isi Mbivuyemo Ndabatijwe Miss Naomi NYUMA YO GUTANGA IKAMBA RYA MISS RWANDA ;MISS NAOMI ARABATIJWE /DORE IBYO AHISE AHINDURA BYIHUSE

Umutangabuhamwa umwe yagize ati “Byatangiye amufata mu ijosi ashaka kumusohokana amubwira ngo basohoke barwane duhita dupfapfana kuko we yamubwiraga ngo narakwemeje n’ubundi nakwemeza bigaragare ko atari ubwa mbere bahuye kuko yamubwiraga ngo nakwemeza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibeho Nyirishema Théogène, nawe yemereye itangazamakuru ko ibi byabaye ariko avuga ko byamaze kugezwa mu Rwego rw’Ubugenzacyaha. Ati “Uwamukubise aracyahari, mu magambo make ntagiye muri byinshi ikibazo cyagiye muri RIB inama nabagira buri wese abe ijisho rya mugenzi we batangire amakuru ku gihe.”

Abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko ibyo uyu mugabo Beny yakoze ari ugushinyagurira uwo mukecuru witabye Imana kuko uwo mupira ariwo wabaye intandaro, baboneraho gusaba inzego z’umutekano kuba zamushakisha. Source: IGIHE

Umunyamategeko wa Prince kid avuze uko ubushinjacyaha bwongeye kujuririra dosiye ya prince kid nyuma y’uko yari yagizwe umwere.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved