Ni kenshi ubushakashatsi bukunda gukorwa bukaza bugaragaza abantu bugarijwe n’indwara zo mu mutwe zirimo n’agahinda gakabije cyane cyane abangavu. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira ibyorezo CDC ubwo cyagaragazaga imwe muri iyo mibare cyasanze 60 % by’abangavu bugarijwe n’agahinda gahoraho muri Amerika. Menya byinshi kuri iyi mva abantu bazima bashyirwamo kugira ngo bitekerezeho ku buzima
Nubwo hagaragajwe abangavu, ariko no mu bahungu b’ingimbi naho si shyashya kuko hagaragajwe kimwe cya kabiri cy’abangavu nk’umubare w’ingimbi zugarijwe n’iyi ndwara, ikaba iterwa cyane cyane n’imbuga nkoranyambaga, ingaruka za Covid-19 n’ibindi. Bamwe mu bugarijwe n’iki kibazo muri leta zinyuranye muri iki gihugu, baganiriye na Associated press bagaragaza zimwe mu mpamvu zibatera iyi ndwara.
Umukobwa wo muri leta ya Illinois witwa Amelia, yavuze ko byageze n’aho agera ku rwego rwo kwiyahura biturutse ku kuba byaratangiye annyuzurwa n’abanyeshuri bagenzi be, akagira inshuti mbi, ndetse yewe akanahozwa ku nkeke n’abahungu bamubwiraga ko aberewe no gufatwa kungufu. Imibare yagaragaje ko byibura umukobwa umwe mu 10 yahatiwe gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, kikaba kimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abangavu muri Amerika.
Undi mukobwa w’imyaka 18 witwa Emma yavuze ko ibibazo bagira babiterwa n’amashuri n’ubuzima bahuriramo nabwo, kuko banibaza aho bazerekeza nibarangiza kwiga, naho uwitwa Zoe we avuga ko agahinda gakabije kamwibasiye biturutse ku kuba ari we mwirabura rukumbi wari mu ishuri bigamo.
Aba bakobwa bose, bahurije ku kuba aho baba bari barebwa n’ab’igitsinagabo cyane ndetse bakabatekereza mu buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina gusa, cyangwa bakababwira amagambo ashingiye ku miterere yabo bigatuma nta gutuza bagira, bigatuma rimwe na rimwe Bambara bagamije guhisha imiterere yabo nubwo bitabuza abagabo kubagabaho ibitero.
Ibindi bishyirwa ku isonga mu gutuma urubyiruko rwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije ni ibitero by’imbunda bagabwago mu mashuri, imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’imibanire n’ibya politiki ndetse n’ibijyane n’uburenganzira bwo guhinduza igitsina cyangwa se amahitamo yacyo. Src: Igihe