Kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw ni nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

 

MINICOM ibinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, inganda ziyatunganya n’Abanyarwanda muri rusange ibyo biciro bishya by’amata. Iri tangazo rigira riti “Umworozi uyajyanye [Amata] ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.”

 

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakomeje igira iti “Ikiguzi cy’ubwikorozi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

 

Icyakora, MINICOM yavuze ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’icyavuzwe haruguru. Inasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo. Mbere yuko ibi biciro bihindurwa, umuworozi yahabwaga 300 Frw kuri Litiro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.