Kuri uyu wa Gatatu 03 Mutarama 2024, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteloti na gazi, RMB, cyambuye ibigo birindwi impushya zo gucukura amabuye y’agaciro, mu rwego rwo kubahiriza ubunyamwuga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Rwanda.
Muri ibi bigo harimo Ngali Mining Ltd yambuwe uruhushya rwo gucukura amabuye ya Amethyst muri Ngororero, DEMIKARU yambuwe uruhushya rwo gukorera muri Rutsiro na Rubavu, ETS MUNSAD Minerals ibuzwa gukorera muri Ngororero, FX TUGIRANUBUMWE yamburwa urwo gukorera muri Kamonyi.
Iyitwa Ngororero Mining Company yambuwe urwo gukorera muri Nyamisa na Nyabisindu muri Ngororero, ETS R.M & Sons yamburwa ebyiri zo gukorera mu Karere ka Bugesera, Union Stone yamburwa rumwe. RMB yavuze ko yari yaraburiye ibi bigo byose, ibigaragariza amakosa bakora, ibasaba ko bayahindura ariko bikaba byarabananiye.
Iti “Ibi bigo byarenze ku mahame y’umutekano, ibikorwaremezo n’umuriro kandi ntabwo byubahirije inshingano zabyo mu ishoramari.” Uru rwego rwakomeje gusaba ibigo bifite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro gukomeza kubahiriza amahame agenga ubu bucukuzi.