Hatangajwe igihano gikomeye cyahawe undi mukinnyi wafashe ku imodoka muri Tour du Rwanda 2024

Umusore ukomoka mu gihugu cya Belarus, Viachaslau Shpakouski, ukinira May Stars yo mu Rwanda yakuwe muri Tour du Rwanda2024 ndetse ahabwa n’ibindi bihano, nyuma y’uko akoze ikosa ryo gufata ku imodoka ubwo hakinwaga agace ka Rukomo-Kayonza.

Uyu musore yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI. Iri kosa ryakozwe n’uyu mukinnyi ryanatumye Team Manager w’iyi kipe, Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y’ibihumbi 270 Frw.

Si ubwa mbere muri iri siganwa ryabaye uyu mwaka kuko akurikiye undi w’Umunyarwanda witwa, Ngendahayo Jeremie ukinira May Stars, wakoze ikosa ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza i Rubavu, mu gace ka 4 ndetse nawe yakoze amakosa yisunga imodoka ayifataho kugira ngo imufashe kuruhuka.

Agace ka karindwi kabaye kiri siganwa, kegukanwe na Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech wari wanegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga – Kibeho. Muri iyi Tour du Rwanda hasigayemo abakinnyi 68 mu gihe batangiye ari abakinnyi 94.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore ayoboye n’amasaha 15, iminota 31 n’amasegonda icyenda mu gihe arusha amasegonda 11 Ilkhan Dostiyev wa Astana mu gihe Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa arushwa amasegonda 13. William Junior Lecerf wa Soudal Quick-Step aracyasigwa amasegonda 55.

Ku w 25 Gashyantare 2024, nibwo Tour du Rwanda y’uyu mwaka izasozwa, hakinwa agace ka munani kazabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Inkuru Wasoma:  Bamwe mu bakinnyi b'umupira bo mu Rwanda barwaniye ishyaka urukundo rwabo rwo mu buto kugeza ku ndunduro. Hari abo byanze.

Inkuru Wasoma:  Umukinnyi witozaga gusiganwa ku magare yagonzwe n'imodoka ahita apfa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved