Kuri uyu wa mbere, tariki 11 Ukuboza 2023, mu Mujyi wa Kigali nibwo haratangira gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye, ndetse ubutwazi nk’ubu ni bwo bwa mbere buza kuba bugejejwe mu gihugu. Izi bisi zinjijwe mu gihugu n’Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo.
Iki kigo cya BasiGo gisanzwe gikorera muri Kenya cyagiranye ubufatanye n’icya AC Mobility, gisanzwe gifite ikoranabuhanga rya Tap & Go, rifasha ingendo za bisi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Nk’uko amakuru yamenyekanye izi bisi zageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, ndetse nk’uko bivugwa na BasiGo zimaze igihe zigeragezwa mbere yo gutangira gutwara abagenzi.
BasiGo ivuga ko “Intego yo gushyira izi bisi mu muhanda ariukuzikorera igerageza noneho ry’ibijyanye n’ubushobozi bwa tekenikezifite, uko zitwara mu mihanda y’i Kigali ngo bigenderweho hagenwa ibijyanye na gahunda yo gutangira kuzikoresha mu bucuruzi iki kigo gisanzwe gikora bwo kuzikodesha”.
Muri iri gerageza BasiGo izakorana n’ibigo bisanzwe bizobereye mu byo gutwara abantu muri Kigali, birimo Kigali Bus Service (KBS), Royal Express na Volcano. Biteganyijwe ko iri geregeza ni rirangira BasiGo izashyira mu mihanda ya Kigali bisi 200, mu gihe kitarenze amezi 18 iri gerageza rirangiye, ibi ni mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’ingendo kimaze iminsi kigaragara muri uyu Mujyi.
Uyu mushinga nuramuka ushyizwe mu bikorwa neza, ntabwo BasiGo izinjira mu byo gutwara abagenzi, ahubwo izajya ikodesha izi bisi zayo ibigo bisanzwe muri ubu bucuruzi. Amafaranga azajya akodeshwa izi bisi azaba akubiyemo igiciro cy’umuriro zitwara, ikiguzi cyo kuzitaho n’ibindi. Izi bisi zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutangira gukoresha izi bisi mu buryo bwa rusange kizatangira ku wa Mbere, muri gare ya Down. bityo akaba ari bwo ziratangira gutwara abagenzi.