Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yaraye agiranye ibiganiro na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo ndetse aba bayobozi bombi bemeranya ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashyigikira ingamba zafashwe mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere
Ubwo ibi biganiro byabereye i Bujumbura byari birangiye hasohotse itangazo ryasomwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba, Peter Mathuki, avuga ko aba baperezida bombi bongeye kwiyemeza gushyigikira umugambi w’amahoro wa Nairobi uhagarariwe n’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.
Yavuze ko kandi bongeye gushimangira ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda kugira ngo umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntukomeze guhungabana, ibyagira ingaruka mbi mu bihugu bituranyi muri uyu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye kandi byatangajwe ko babonye ari ngombwa ko ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda byakora ibishoboka byose bigashyira mu bikorwa nta buryarya ibyo byari byumvikanyeho byose mu biganiro byahuje ibi bihugu.
Ibi babitangaje nyuma y’uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi bigatuma u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda ni nyuma y’uko bushinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi.
Perezida Salva Kiir ubwo yari ageze i Bujumbura yakiriwe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibibazo bya EAC, Gervais Abayeho ndetse nta kintu yigeze abwira abanyamakuru. Salva Kiir nyuma yo kuva mu Rwanda yerekeje mu Burundi ndetse biteganyijwe ko arahita ajya i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira na Tshisekedi.