Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza, Inzego z’Ubuzima mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generation Organisation, ku nkunga ya AIDS Healthcare Foundation (AHF) Rwanda, bifatanyije n’abaturage batuye umurenge wa Mimuri mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ndetse batangaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa abantu basaga 7,787 bafite Virusi ya itera SIDA.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Gatunda, Dr Niyonkuru Aine Ernest, yatangaje ko ubu abantu 7,787 aribo banduye virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare. Muri uyu Murenge wa Mimuri niho hagaragara abarwayi benshi basaga 539. Umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yibukije abantu ko ubukungu bwa mbere igihugu gifite ari abaturage, bityo kwibasirwa SIDA ni ikibazo gikomeye cyane.
Yagize ati “Twese turamutse dufite ubuzima bwiza, gutsinda imihigo byatworohera, ubukungu bwa mbere iki gihugu gifite ni abaturage. Ni nayo mpamvu tutifuza ko ubukungu bwacu buhura n’ikibazo cyo kwandura agakoko gatera SIDA.” Yakomeje asaba urubyiruko kwitongera ikintu cyose cyatuma rwandura SIDA dore ko imibare igaragaza ko ruri mu bibasiwe cyane.
Ati “ byagaragaye ko abibasirwa cyane ari urubyiruko. Hagati y’imyaka 15-30, kuko baba bumva ntacyabashoborausanga uhanini abishobora mu bikorwa by’uburaya bari muri iyo myakakandi abantu batuye iki gihugu abenshi ni urubyiruko. Bivuze ko rero ikintu cyose cyabangamira urubyiruko, dukwiye guhaguruka tukakirwanya.”
Bamwe mu rubyiruko bahuguwe na Save Generations Orgnanisation, muri uyu Murenge wa Mimuri batangaje ko amahugurwa bahawe ariyo azabafasha guhangana n’ibishuko byamushora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ndetse basaba ko izi nyigisho zatangwa ku rubyiruko rwinshi mu gihugu ku buryo bose bagerwaho ni iyi nyigisho kuko yabafasha. Muri iki gikorwa abantu 132 bapimwe ku bushake virusi itera Sida mu gihe udukingirizo 6000 twatanzwe ku buntu.