Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, inzira izanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa riri mu ayoboye ku Mugabane wa Afurika.
Uyu muhango wabereye kuri Kigali Delight Hotel, wabanjirijwe no gushimira Areruya Joseph uherutse gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare, akaba yaranawandikiyemo amateka by’umwihariko muri Tour du Rwanda.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, Ndayishimiye Samson, yashimiye uyu mukinnyi ku ruhare rwe, amwibutsa ko “nubwo wasezeye ariko turacyari kumwe mu guteza imbere umukino w’amagare.”
Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko isiganwa rizaba rifite umwihariko kuko rizaba mu mwaka umwe na Shampiyona y’Isi.
Ati “Nizere ko mwese mwishimiye ko isiganwa rigiye kongera kuba. Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kuba mu mwaka umwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika,”
“Ni isiganwa rizerekana uko imyiteguro ihagaze ku isiganwa rizaba rikomeye cyane rizahuza amakipe akomeye ku Isi, ahanganira mu mihanda izatanga akazi.”
Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari ku nshuro ya karindwi kuva igeze ku rwego rwa 2,1.
Kamuzinzi yatangaje ko amakipe 16 ari yo yasabye gukina iri rushanwa, ariko mu gihe hari andi yazabisaba akemerera yazamenyekana bitarenze Mutarama 2025.
Nkuko byagenze muri Tour du Rwanda iheruka, izakinwamo agace kajya gusa n’akazakinwa muri Shampiyona y’Isi, kakazaba ari aka nyuma kazazenguruka Kigali kuri Kigali Convention Centre.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel – Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Rishard, yagaragarije abitabiriye uyu muhango ko irushanwa “rizanogera abazarikurikirana kuva ritangiye kugeza rirangiye, kandi Abanyarwanda n’abanyamahanga bahawe ikaze bazaze kureba ibyiza tubahishiye.”
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo – Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali – Musanze (ibilometero 121).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze – Rubavu (ibilometero 102).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu – Karongi ( ibilometero 97)
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi – Huye (ibilometero 143).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza – Canal Olympia (ibilometero 114).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (ibilometero 73).