Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 nibwo nyakwigendera Papa Francis azashyingurwa nk’uko byatangajwe na Vatikani, ubwo banerekanaga amafoto y’umurambo we uri mu isanduku wambitswe imyambaro itukura, ingofero ya ya Papa na rozari mu biganza bye.
Abantu batandukanye bari kujya i Vatikani gusezera ku murambo wa Papa Francis, abo barimo n’abaturutse muri Sudani y’Epfo, Argentine, Polonye n’ahandi.
Abakuru b’ibihugu barimo Donald Trump, Volodymyr Zelensky na Emmanuel Macron nabo bari mu bazajya gusezera kuri Papa. Francis yapfuye tariki 21 Mata 2025.