Ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikinamo Lionel Messi, yasohoye itangazo ivuga ko ifite imikino ibiri mu ntangiriro z’umwaka utaha, iyi mikino yombi ikazabera muri Arabie Saoudite aho izakina n’amakipe nka Al-Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo na Al-Hilal ikinamo Neymar Jr.
Mu rwego rwo guhuza aba bakinnyi babiri bafatwa nk’ibirangirire muri ruhago y’Isi, hateguwe irushanwa rya Riyadh Season Cup rizakinwa n’aya makipe uko ari atatu. Aba bakinnyi bazagaragara mu kibuga bahanganye ku itariki 1 Gashyantare 2024. Ariko hakomeza gucicikana amakuru ko uyu mukino ushobora kuba ari wo mukino wa nyuma uhuje aba bagabo bamaze imyaka irenga icumi bahanganye muri ruhago.
Muri iryo rushanwa umukino uzabanza uzahuza Al-Hilal na Inter Miami uzabera ku kibuga Kingdom Arena ku wa 29 Mutarama, aho uyu mukino uzahuza Messi na Neymar babanaga muri PSG yo mu Bufaransa, ariko banitegura gukina na Al-Nassr tariki ya 1 Gashyantare 2024.
Si ubwa mbere aba bakinnyi bombi bagiye guhura nyuma y’uko bavuye mu gihugu cya Espagne, kuko ubwo Cristiano Ronaldo yari amaze kuva muri Manchester Unitede agiye muri Al-Nassr, hateguwe umukino wahuje iyi kipe na Paris Saint-Germain yakinagamo Messi. Kugeza ubu aba bakinnyi bombi bafatwa nk’aho ari aba mbere ku Isi kuko ari bo bafite ibihembo byinshi kurusha abandi.
Mu makipe atandukanye banyuzemo, bahuye inshuro 16, Lionel Messi amaze gutsinda mu mikino 16 n’ibitego 22 n’aho Cristiano Ronaldo yatsinze 11 n’ibitego 21, imikino banganyije ni icyenda gusa. Kugeza ubu Lionel Messi afite Ballon d’Or umunani mu gihe Cristiano Ronaldo afite Ballon d’Or eshanu.