Abaraperi bamaze igihe bakunzwe; Riderman na Bull Dog nyuma yo guhurira ku mushinga wa album bise ‘Icyumba cy’Amategeko’ bateguje abafana ko ku itariki 24 Kanama 2024 bazakora igitaramo cyitsa ku muco wa Hip Hop, igitaramo cyateguwe bafatanyije na MA Africa
Ni ubwa mbere bombi bagiye gukorana igitaramo cyabo bwite. Bavuze ko ari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwabo rw’umuziki, ndetse bahisemo kucyita “Hip Hop Culture Concert” mu rwego rwo kumvikanisha ko injyana ya Hip Hop yoza Roho ndetse ko ifatwa nk’umuco bitewe n’ubutumwa bunyuzwamo.
Riderman abinyujije kuri Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2024 yasangije abamukurikira amakuru y’igitaramo cyitwa ‘Hip Hop Culture’ kizaba kigamije gutaramira abakunda umuziki wo mu njyana ya Rap indirimbo zigize EP yitwa Icyumba cy’Amategeko yagiye hanze muri Gicurasi 2024.
Nyuma y’uko bashyize hanze iriya EP yasamiwe hejuru n’abakunda Hip Hop, batangira kugaragaza amarangamutima ko hakenewe igitaramo. Ubwo busabe rero bwumviswe na Ma Africa yiyemeza kugirana ibiganiro n’aba baraperi bamaze igihe bakunzwe, bafatanya gutegura iki gitaramo.
Riderman yirinze kugira byinshi atangaza amakuru kuri kiriya gitaramo azajya hanze mu minsi iri imbere.
Ubuyobozi bwa Ma Africa iri gutegura iki gitaramo bwatangaje ko batari bemeza neza ahazabera igitaramo.
Bati “Abakunda Hip Hop bazaze bicare mu Cyumba cy’Amategeko bongere biyibutse ibihe bya Rap, igitaramo kizabera Camp Kigali. Twagishyize kuri iriya tariki bitewe n’uko tuzaba turi gusohoka mu bihe by’impeshyi naho ku kijyanye n’amatike azajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.”
Ku bibaza niba hari abandi bahanzi bazafatanya na Riderman na Bull dog, Ma Africa yasobanuye ko hari abandi bahanzi bazaba bahari ariko bazatangazwa mu minsi iri imbere