Guverinoma y’Igihugu cya Kenya imaze gutangaza ko umubare w’abamaze guhitanwa n’umwuzure wibasiye uduce twinshi tw’iki gihugu umaze kwikuba hafi kabiri ukagera ku 120. Minisitiri w’Ubutegetse bw’Igihugu, Raymond Omollo, ku wa kabiri nibwo yatangaje ko imiryango irenga 89.000 na yo yimuwe ikaba icumbikiwe mu nkambi z’Igihugu zirenga 112.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iyi myuzure ije kongera ikibazo gikomeye cy’ubutabazi muri aka karere kari kuva mu bihe by’amapfa akomeye amaze imyaka igera muri 40 yasize abantu benshi bari mu nzara. Raymond yatangaje ko Intare zibasiwe cyane ari izo mu burasirazuba bwa Kenya.
Perezida wa Kenya, William Ruto, ku wa mbere nibwo yayoboye Imana yabaye igitaraganya y’Abaminisitiri ivuga kuri iki kibazo cy’imyuzure, ahita Atanga amamiliyari y’amashiringi agenewe ibice byibasiwe, nyuma y’iyo nama ibiro bye byatangaje ko Abanyakenya 76 aribo bamaze gupfa naho ingo zirenga 35.000 zivanwa mu byago. Si Kenya gusa kandi k’uko iyi myuzure yibasiye ibindi ibihugu bituranye nka Somalia na Ethiopia.