Inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Kenya zatangaje ko zamaze kubona imibiri y’abagera kuri 201 bishwe n’inzara kubera inyigisho bahawe z’uko aribwo buryo buzabageza kuri Yesu. Ni nyuma y’uko polisi yo muri iki gihugu yatangiye iperereza muri Mata 2023 ku mupasiteri witwa Paul Mackenzie wasabye abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo bazabashe guhura na Yesu, abayoboke na bo bagakurikira iyo nzira.
Iperereza rigitangira hagaragaye imirambo 11 y’abishwe n’inzara kubera iyi nyigisho, ndetse umubare ugenda wiyongera uko bucya n’uko bwira kugeza ubwo kuwa 13 gicurasi hatangajwe ko hamaze gupfa abantu 201 ariko babonewe imirambo, mu gihe abagera kuri 600 bo baburiwe irengero. Bivugwa ko uyu mugabo w’umupasiteri yasabaga abayoboke be kujya gusenga mu ishyamba bakiyicisha inzara kuko babaga bagiriwe inama yo kutagira icyo bakoza mu kanwa mu minsi bazamara mu ishyamba basenga.
Iri shyamba riherereye mu mujyi wa Malindi mu majyepfo ya Kenya, ni naryo riri gutahurwamo imirambo y’abishwe n’inzara kubera amasengesho. Kugeza ubu uyu mu pasiteri Paul Mackenzie yatawe muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza anakurikiranwe n’ubutabera.