Izi ngendo zatangijwe na Sosiyete SPT ishinzwe gutwara abantu n’ibintu bivugwa ko zizatangira ku wa 14 Mutarama 2024, aho buri mugenzi azajya yishyura amadolari 30. Izi ngendo zizajya zihuza igice cya Goma kiri mu Majyepfo n’Umujyi wa Beni uri mu Majyaruguru, ariko abagenzi bakabanza guca mu Rwanda na Uganda.
Abagenzi bazajya bakurwa i Goma bazajya banyuzwa ku mupaka wa Grande Barrier, mbere yo gukomereza ku mupaka wa Cyanika kugira ngo izo modoka muri Uganda. Abagenzi bazajya bakomeza berekeza muri Beni binjirire ku mupaka wa Kasindi ugabanya Congo na Uganda.
Kugira ngo umugenzi yemererwe kwinjira muri iyi modoka azajya asabwa kuba afite pasiporo ndetse no kuba hateyemo kashe igaragaza agace agiyemo. Nyamara n’ubwo byatangajwe gutya ntihavuzwe impamvu nyirizina y’izi ngendo ariko bivugwa ko bishobora kuba biterwa n’uko inzira zihuza Uganda na Goma zitambitswe n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.