Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko kuri ubu yamaze gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abantu bose bataye indangamuntu zabo, aho abazibura bazajya bazisangishwa aho baherereye hose cyangwa se zigasubizwa mu kigo gishizwe iby’amarangamuntu (NIDA) kugira ngo bazisubize byihuse.
Iyi Minisiteri yatangaje ko yatangije iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abaturage kutazacikanwa n’amahirwe yo gutora mu gikorwa kizaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Hafashwe iki cyemezo kandi nyuma y’uko hari abaturage bavuga ko bagiye bitabira gahunda zo kwifotoza ku bashya no gukosoza indangamuntu ku bo zagaragaragamo amakosa mu myirondoro, ku buryo nta nzitizi n’imwe izabababuza kwitabira ibikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hakozwe iki gikorwa mu rwego rwo gufasha bamwe mu baturage kutazacikanwa n’amatora kubera ko yataye irangamuntu cyangwa se kubera ko irimo amakosa, nk’uko byakunze kubaho mu myaka yashize.
Yavuze ko kuri ubu hashyizweho uburyo bwo gukusanya indangamuntu aho ziba zaratakaye hirya no hino ku buryo ba nyirazo bashakwa bakazisubizwa cyangwa se zigasubira mu kigo NIDA kikaba ari cyo kizabashaka kikazibaha.
Ni umwanzuro MINALOC yafashe nyuma y’uko abantu benshi bagaragaje impungenge zuko baburira amarangamuntu muri za gare, mu masoko, ku bibuga by’umupira n’ahandi henshi ndetse hamwe muri aha usanga bazikusanya ku buryo uwayiburiye aho bashaka uko bayimugezaho.