Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (UR-CAVM), ku bufatanye n’umuryango ICIPE wo muri Kenya, yatangije umushinga “PROTeinAfrica” ugamije guteza imbere ubworozi bw’inigwahabiri z’umukara (Black Soldier Fly) ugamije gukemura ibura ry’ibiryo by’inkoko n’ingurube.
Mu biganiro byahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo abashakashatsi, abahinzi n’aborozi, abavuye mu bigo bya leta n’iby’abikorera bafite aho bahurira n’ubu bworozi, byagaragaye ko ubu bworozi buzakemura mu buryo burambye ibibazo byo kubura ibiryo by’amatungo.
Dr. Ndahimana Didace uyoboye uyu mushinga mu Rwanda, yavuze ko BSF ishobora gusimbura ibiryo by’amatungo nk’indagara na soya byakenerwaga cyane n’amatungo.
Ati “Uyu mushinga ukorera mu bihugu bitatu birimo Kenya, Uganda n’u Rwanda, kandi uzafasha abantu kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi bihendutse, ugereranije n’ibyavaga ku masoko n’inganda usibye ko unateza imbere uwazoroye mu buryo butandukanye.”
Umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, Fabrice Rwasimitana, yavuze ko uyu mushinga wa PROTeinAfrica ugamije guteza imbere ubworozi bw’inigwahabiri z’umukara (black soldier flies) kandi uzafasha n’abantu muri rusange.
Yagize ati “Abantu bose bazorora, ikintu kimaze kugaragara ni uko umuntu worora inkoko cyangwa ingurube, iyo yoroye BSF ntashobora kubireka, kubera ko ubu bworozi bumufasha gutuma inkoko ze ziba nziza, zikagira inyama ziryoshye, zikagira amagi meza kandi ku giciro kiza.”
Twizeyemungu Janviere, umworozi w’inkoko akaba n’umworozi w’inigwahabiri z’umukara mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ubu bworozi bwamufashije kugabanya ikiguzi cy’ibiryo by’amatungo yaguraga bimuhenze.
Ati “Mbere naguraga ibiryo bihenze, ariko ubu ndabyikorera ku giciro gito kandi bifite ireme. Inkoko zanjye zirabyibuha cyane kuruta mbere nkigabura ibyo mu nganda, zikanagira n’amagi meza k’uko inkoko wagaburiye BSF zigira umuhondo mu magi yazo.”
Iyi gahunda itegerejweho guteza imbere ubworozi mu Rwanda no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo ku buryo burambye.
Uyu muhinga kandi uzahugura aborozi b’inigwahabiri z’umukara, utere inkunga ubushakashatsi ku bworozi bwazo ndetse unahuze abafatanyabikorwa mu kungurana ibitekerezo ku buryo imbogamizi ziri muri ubu bworozi zashakirwa umuti bigizwemo uruhare na buri rwego bireba.