Ni mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini akarere ka Kayonza,kuri uyu wa Gtatu nibwo habonywe umurambo w’umugabo uri mu myaka 33 kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyamiwishe.uyu mugabo ubusanzwe avuka mu Murenge wa Rukara akagari ka Rukara mu Mudugudu wa K amajigija, akaba yari asanzwe afite umugore n’abana babiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’abaturage bari banyuze muri uwo muhanda bakabona umurambo w’umuntu hafi y’umuhanda.
Claude yagize ati “ mu gitondo nka saa Kumi n’Ebyiri, nibwo abantu bajyaga mu kazi bamubonye bagahita baduhamagara tujyayo turareba. Twahise duhamaga inzegi z’umutekano ziraza zirapima ariko babona nta bikomere umurambo ufite, ubu umurambo bawujyanye mu bitaro bya Gahini mu isuzuma, hari abaturage bavuze ko bari bamubonye yicaye hafi aho ari muzima”.
Umugore wa nyakwigendera yatangaje ko nta kibazo bari bafitanye n’ubwo bari baratandukanye buri umwe yabaga mu nzu ye ariko bagahurira ku nshingano zo kurera abana babiri babyaranye.