Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko nibura buri kwezi hatangwa Indangamuntu 50,000. Ibi yabitangarije abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 9 Ugushyingo 2023.
Indangamuntu itangwa hagendewe ku itegeko No 029/2023 rigena iyandikwa ry’Abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu koranabuhanga. Minisitiri Musabyimana yasobanuraga uko inzego zikemura ibibazo bifitanye isano n’itangwa ry’Ikarita Ndangamuntu.
Yagize ati “kugeza ubu hamaze gutangwa Indangamuntu miliyoni 8 kandi buri kwezi hatangwa nibura indangamuntu ibihumbi 50.”
Yavuze ko Leta yoroheje uburyo bwo gufata Indangamuntu kuva ku kwifotoza kugeza ku kuyifata bikorerwa mu mirenge. Ati “Mu mirenge harimo imashini zifotora 248 zingana na 59.3%, zigenda zongerwa uko amikoro abonetse.”