Ibi byatangajwe n’Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabangwa Mukuru w’Umuryango w’Abibimbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe umutekano w’Umuryango w’Abibumbye.
Bintou Keita yavuze ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ushobora kuganisha ku ntambara y’ibihugu byombi ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi. Yagize ati “Umwuka mubi mu Karere hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kwiyongera, ibyongera ibyago by’imirwano ya gisirikare ishobora no kwinjirwamo n’u Burundi.”
Ikindi ni uko yasabye ibi ibihugu byombi guhosha umwuka mubi uri hagatai yabyo, ntiyigeze atangaza uruhande Abarundi bashobora kubogamiraho. Ibi yabitangaje mu gihe umutwe wa M23 uhanganye mu mirwano n’Ingabo za RD Congo ivuga ko mu bo bahanganye harimo n’Ingabo z’Abarundi zagiye guha umusada FARDC.
Nyamara hari andi makuru avuga ko kuva muri Kanama uyu mwaka, u Burundi bumaze kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babarirwa mu 6,000 biciye mu masezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibi bihugu byombi.