Nyuma y’iminsi itandatu igisirikare cya Israel kigiranye amasezerano n’umutwe wa Hamas bakemeza ko hagiye kubaho akaruhuko, kuri uyu wa Kane Israel na Hamas bongeye kugirana amasezerano y’umunota wa nyuma yo kongeraho umunsi umwe byibuze ibikorwa byiza byabaga bikomeze. Aya masezerano yemerera abakora ubutabazi gukomeza kwinjira muri Gaza nyuma y’uko aka gace karashwe n’igisirikare cya Israel mu rwego rwo kwihorera kuri uyu mutwe ku gitero cyagabwe na Hamas kuri 7 Ukwakira.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cya Israel, rigaragaza ko hasigaye iminota mike ngo agahenge k’agateganyo karangire. Cyagiza kiti “dukurikije ingufu abahuza bakomeje gushyira mu gukomeza gufunguza imbohe kandi hubahirujwe ibikubiye muri ayo masezerano, ihagarikwa ry’ibikorwa rirakomeza.” Mu itangazo rivuga ko agahenge kazakomeza ku munsi wa karindwi, byavugwaga ko ku wa Gatatu Hamas yarekuye ingwate 16 ku ngurane y’imfungwa 30 z’Abanyapalestine.
Ababaye abahuza ku mpande zombi harimo Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Quatar, Misiri ndetse na Amerika bavuga ko imiterere y’agahenge, harimo no guhagarika imirwano no kwinjiza inkunga z’ubutabazi, barakomeza uko byari bimeze. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Israel mu itangazo byagize biti” Nubwo hashize igihe gito, Israel yahawe urutonde rw’abagore n’abana hakurikijwe mu masezerano, bityo rero agahenge kagomba gukomeza.”
Bivugwa ko abantu mirongo icyenda na barindwi bafashwe bugwate bararekuwe kuva aka gahenge katangira gukurikizwa. Igisirikare cya Israel cyo kigatangaza ko hari imbohe 145 zikiri mu maboko y’uyu mutwe wa Gaza.