Hatowe Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu nyuma y’amezi arindwi

Uwari Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu kari kamaze amezi arindwi kadafite umuyobozi. Mulindwa yatorewe uyu mwanya nyuma y’iminota micye yinjiye muri Njyanama y’aka Karere agiye kuyobora. Kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza2023, nibwo yatowe, mu matora yo kuzuza nyobozi na Njyanama z’Uturere dutandukanye, zitari zuzuye.

Mulindwa atowe nyuma y’uko atorewe kuba Umujyanama Rusange w’Akarere ka Rubavu, aho yatsinze amatora yari ahanganyemo n’abantu 13, akaba yagize amajwi 106 mu gihe uwari wamukurikiye ari we Kazarwa Doreen yari yagize 18. Nyuma hahise habaho amatora y’Umuyobozi w’Akarere aho Mulindwa Prosper yatsinze Nyangoma Vicentie bari bahanganye.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo cyatanzwe na Minisitiri Gasana Alfred ku kuba abagororwa bakwemererwa gutera akabariro n’abo bashakanye

Uyu muyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu agiye gukomeza manda y’uwari Umuyobozi w’aka Karere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, wirukanwe muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Mulindwa Prosper atorewe kuyobora aka Karere afite amajwi 180 mu gihe uwo bari bahanganye witwa Nyangoma yagize amajwi 78. Abanyanama batoye bose bari 259.

Mulindwa prosper, mu migabo n’imigambi yatangaje yavuze ko azashyira imbere aka Karere yifashishije ubunararibonye bw’imyaka 17 amaze mu nzego z’ibanze, mu guteza imbere igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu ukaba umujyi ubereye ubukerarugendo no kuzamura imiryango ifite amikoro macye kandi ibigizemo uruhare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved