Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko wo mu karere ka Gatsibo, yasanzwe yapfuye iruhande rwe hari imiti yica imbeba bikekwa ko yayiyahuje. Uyu musaza asanzwe atuye mu mudugudu w’Agakire, akagali ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama.
Amakuru avuga ko uyu musaza yari amaranye igihe uburwayi bw’amara, yarabyimbye ndetse Atari akibana mu cyumba kimwe n’umugore we, bityo bikaba ari byo byamuteye ihungabana bituma afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Gisagara Mukayiranga Edith, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bamenye amakuru y’uwo musaza. Ati “bamusanze mu nzu aho yari aryamye hari n’imiti y’imbeba, yapfuye. Inzego z’ibanze zahageze, polisi na RIB hahita hanzurwa ko yakorerwa izusuma kwa muganga ngo bemeze icyo yazize ngo nyuma ajye gushyingurwa.”
Gitifu Mukayiranga yakomeje asaba abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima, bagakunda ubuzima bwabo, kuko umuryango uba ukeneye umuntu ndetse n’igihugu kimukeneye bityo umuturage ugize ikibazo ntiyagaheranwe na cyo, ntawe utagira inshuti, kuko n’aho yababura mu bavandimwe ubuyobozi buba buhari.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kiziguro.