banner

Hazaba ikiganiro kimwe mu Cyumweru cy’Icyunamo – Minisitiri Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo, hazatangwa ikiganiro kimwe cyo ku wa 7 Mata 2025, bitandukanye n’uko hajyaga habaho ibiganiro mu midugudu muri iyo minsi irindwi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Mata 2025, kigaruka ku myiteguro y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa biteganyijwe.

Yagize ati “Mu Cyumweru cy’Icyunamo nta bindi bikorwa bidasanzwe, hajyaga habaho ibiganiro byinshi, hafi buri munsi, ariko ubu urebye twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu gitondo. Icyo ni ikiganiro cyuzuye, ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibagikurikira bazavanamo isomo ry’ubumenyi.”

Yashishikarije abaturage bose kwitabira icyo kiganiro mu midugudu yabo kandi bakakigiramo uruhare mu buryo bwo gutanga ibitekerezo ndetse bakanegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabakomeza kandi bigakorwa neza.

Yagaragaje ko mu gihe cy’Icyumweru cy’Icyunamo kandi ibikorwa by’imyidagaduro bigomba guhagarara ndetse yihaniza abantu bakunze gufungura utubari mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 2025.

Ati “Twagiye tubona rimwe na rimwe ibibazo by’abantu bafungura utubari mu gitondo cyo ku wa 7 Mata. Utubari ntabwo twemewe mu gitondo ku itariki 7 Mata kuzageza igihe igikorwa kizaba kiri kubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kizaba kirangiye. Nyuma ya Saa Sita abantu bashobora gukora imirimo yabo yose.”

Yakomeje agaragaza ko ibikorwa byo kwishimisha bikorwa mu buryo bwa rusange bihagarikwa birimo nk’imikino, ubukwe, n’ibindi muri icyo gihe cy’iminsi irindwi.

Yavuze ko imyitozo ngororamubiri yo yemewe gukorwa ku muntu ku giti cye.

Inkuru Wasoma:  Umugore aravugwaho gutangaza ko umugabo we yapfuye ari mutaraga

Yagaragaje kandi ko mu Cyumweru cy’Icyunamo harimo ibikorwa byo kuzashyingura imibiri yagiye iboneka, ariko bigakorwa ku matariki basanzwe bibukaho aho abantu biciwe kugeza ku wa 3 Nyakanga.

MINUBUMWE yibukije kandi ko imvugo n’ibikorwa biganisha ku cyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bihanirwa.

Ati “Bibujijwe igihe cyose kuko biri mu itegeko ariko by’umwihariko mu gihe cyo Kwibuka usanga hari igihe bizamuka, bagomba kubyirinda bakumva ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari cyo cyerekezo, ni yo mahitamo y’u Rwanda.”

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024 abantu 3.179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. RIB ihamya ko muri Mata ari bwo ibyaha byiyongera ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.

Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%; abafite imyaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.

Minisitiri Bizimana ati “Abafite ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora n’ibindi bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bose bazakurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Icyiza rero ni ukubireka.”

Mu bikorwa byo kwibuka kandi MINUBUMWE yibukije ababitegura ko mu gihe cyo gukoresha ibyapa bimanikwa ahantu biranga igikorwa cyo kwibuka [banner] bagomba kwibanda ku zitangiza ibidukikije kandi zigafatwa neza ku buryo nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo zimanurwa aho zari zaramanitswe.

Yongeye kwibutsa kandi ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kurenza amasaha atatu aho bishoboka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!