Umutwe wa M23 n’igisirikari cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bamaze iminsi bakozanyaho, bemeje ko hagiye kubaho agahenge kazamara ibyumweru bibiri nk’uko byari byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko aka gahenge katangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Nyakanga 2024 kakazarangira kuya 19 Nyakanga 2024. Byagize biti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’ubutabazi  k’ibyumweru bibiri impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC zemeye”.

 

Ibiro bya Joe Biden kandi byemeje ko ikigamijwe aruko izi mpande zombi zaba zihagaritse imirwano, maze abaturage bahunze bagasubira mu ngo zabo ku bushake kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bibashe kubageraho bitagoranye. Amerika ikomeza ivuga ko aka gahenge kagezweho hashingiwe ku ruzinduko, Avril Haines ushinzwe urwego rw’ubutasi yagiriye mu bihugu bya R.D.Congo n’u Rwanda mu Ugushyingo 2023 maze akaganira n’abakuru b’ibyo bihugu byombi.

 

Leta ya Amerika yemeza ko guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zemeye gushyigikira aka gahenge kitezweho kugabanya ububabare bw’abanye-Congo no kuba imirwano yahagarara mu buryo bwagutse. Iti: “Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda zagaragaje ko zishyigikiye aka gahengekugira ngo ububabare bw’abaturage bari mu kaga bworohe. Hanashyirweho uburyo bwo guhagarika byagutse umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC”.

 

Si ubwa mbere izi mpande zombi zemeranyije agahenge kuko no mu mpera za 2023 nabwo Amerika yasabye izi mpande gutanga agahenge ariko katamaze igihe cyari giteganyijwe kuko katubahirijwe.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved