Inzu ndangamurage ya Rijksmuseum iherereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, yatangaje ko yatangiye imurikabikorwa ryo kwerekana uko uburaya bwo mu kinyejana cya 19 bwakorwaga.
Ni igikorwa cyatangiye ku wa 3 Kamena 2025, aho hatangiye kwerekanwa agakingirizo kamaze imyaka 200, gakozwe mu ruhago rw’inkari rw’intama.
Aka gakingirizo kakozwe mu mwaka wa 1830, katangwaga nk’impano mu nzu zakorerwagamo uburaya, umuntu wajyagayo kugura indaya yahabwaga ako gakingirizo, mu rwego rwo kwigisha abantu ko bakwiriye kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Udukingirizo nk’utu twakorerwaga mu bihugu nk’u Bufarasha, u Buholandi ndetse n’u Bwongereza.
Twakorwaga hifashishijwe uruhago rw’intama. Hashushanyijeho umubikira uri kwerekana ubwambure bw’igice cye cyo hasi ndetse n’abagabo batatu na bo bameze gutyo. kuri ubu ku Isi hose hasigaye udukingirizo tubiri tumeze gutyo.
Ubuyobozi bwa Rijksmuseum bwatangaje ko bwaguze aka gakingirizo mu cyamunara mu mezi atandatu ashize, kuko nta kindi gihwanye na ko bari bafite.
Bavuze ko aka gakingirizo kerekana uburyo ubuzima bw’imyororokere bwafatwaga mu kinyejana cya 19, aho abantu bashakaga kwishimisha ariko bagaha agaciro ubuzima bwabo bagatinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe.