Intambara hagati y’Ingabo za Israel na Hezbollah ikomeje guhindura isura uko bwije n’uko bukeye, nyuma y’uko uyu mutwe urashe ’rockets’ zirenga 250 muri Israel, isubiza icyo gihugu nacyo cyari kimaze kurasa ibisasu karundura mu Murwa Mukuru wa Liban, Beirut, mu gitero cyari kigamije gusenya ibirindiro by’uwo mutwe.
Magingo aya abantu 29 nibo baguye mu gitero Israel yagabye muri Liban, abandi barenga 65 barakomereka.
Israel yavuze ko inyubako yarashe rwagati i Beirut zakoreshwaga na Hezbollah mu rwego gusenya ibirindiro by’uwo mutwe, byakoreshwaga mu kuyobora urugamba ruhanganishije abarwanyi ba Hezbollah n’Ingabo za Israel mu Majyepfo ya Liban.
Aha mu majyepfo, Israel ikomeje kuharasa ibisasu karundura mu rwego rwo guca inzira y’ingabo zayo zikomeje gusakirana n’abarwanyi bambariye urugamba ba Hezbollah.
Israel yasabye abaturage batuye mu byaro bitagezweho n’intambara kuba bitegura guhunga kubera intambara karundura ishobora kuhabera mu bihe bya vuba.
Ku rundi ruhande, ’rockets’ Hezbollah yohereje muri Israel zari nyinshi ku buryo bukabije, bituma ubwirinzi bw’icyo gihugu bunanirwa gukumira zimwe muri zo. Ibi kandi byerekanye ubushobozi bw’uyu mutwe uvuga ko ugifite imbaraga zihagije zatuma uhangana n’Ingabo za Israel.
Ingaruka z’ibitero bya Israel ntiziramenyekana neza, ikizwi cyo ni uko hari imodoka nyinshi zahiye mu gihe abantu bane nabo bavuwe ibikomere batewe n’ibi bisasu.