Umwuka mubi ukomeje gututumba mu Gisirikare cy’u Burundi. Nubwo abayobozi baterura ngo babivuge, bigaragara ko kuva mu 2023 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yoherezaga abasirikare kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ku muto kugera ku mukuru batashywe n’ubwoba.

 

 

Nyuma yo gutsindwa bikomeye mu rugamba rwabereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hari abasirikare benshi b’u Burundi banze kongera kurwana. Bamwe batorotse igisirikare, abandi babarirwa mu magana batabwa muri yombi, bafungirwa i Bujumbura n’ahandi bashinjwa kutubahiriza amabwiriza y’ababakuriye.

 

Inyandiko zitandukanye z’ibyemezo byafashwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuva tariki ya 2 Mutarama 2023 kugeza tariki ya 29 Kanama 2025 zigaragaza ko abofisiye barenga 30 batorotse Igisirikare cy’u Burundi. Ibyo uyu Mukuru w’Igihugu yabishingiyeho yemeza ko batakiri abasirikare b’igihugu.

 

Mu bofisiye batorotse Igisirikare cy’u Burundi, harimo abakuru 14 barimo icyenda bo ku rwego rwa Colonel: Col Nizigiyimana Pierre Claver, Lt Col Barikore Alexis, Lt Col Nindereye Angelus, Lt Col Nkurunziza Willy, Lt Col Habarugira Diomède, Lt Col Ndikumagenge Apollinaire, Lt Col Nahimana Daphrose, Lt Col Ndayishimiye Jean Baptiste na Lt Col Hatungimana Philbert.

 

Ibiro bya Perezida w’u Burundi bigaragaza ko muri aba bofisiye bo ku rwego rwa Colonel, uwa nyuma wakuwe mu gisirikare cy’igihugu kubera gutoroka ari Lt Col Nindereye Angelus, wari ufite nimero imuranga (matricule) ‘SSO813’. Uyu yakuwe ku rutonde tariki ya 11 Kamena 2025.

 

Umukuru muri bo, Col Nizigiyimana Pierre Claver, yakuwe ku rutonde rw’igisirikare cya Leta tariki ya 8 Mata 2025. We yari afite nimero imuranga ‘SS0274’.

 

Abofisiye bakuru bafite ipeti rya Major bakuwe ku rutonde rw’abasirikare b’u Burundi bazira gutoroka ni: Maj Nkengurutse Melance warukuweho tariki ya 21 Gashyantare 2025, Maj Nkeshimana Eddy Germain warukuweho tariki ya 19 Ugushyingo 2024, Maj Ndizeye Ildephonse, Maj Ntakabanyura Eric na Maj Ntungwanayo Alphonse wakuwemo tariki ya 13 Ukuboza 2023.

 

Abasirikare bafite ipeti rya Capitaine batorotse Igisirikare cy’u Burundi ni 13, mu gihe abafite irya Lieutenant batorotse ari bane.

 

Igitutu kizakomeza?

 

Ingabo z’u Burundi zirunze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo cyane cyane mu bice biri hafi ya Bujumbura nk’Umujyi wa Uvira. Hamwe n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR, biri mu myiteguro yo guhangana n’abarwanyi ba M23, yaba iyo kubatera cyangwa se gusubiza inyuma ibitero.

 

M23 ntiryamye kuko na yo ikomeza kwaguka binyuze mu gutoza abarwanyi bashya, kuko nka tariki ya 14 Nzeri 2025 yungutse abarenga 7400 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru, kandi ifite ibikoresho bihagije yambuye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

 

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba M23, Gen Maj Sultani Makenga, tariki ya 2 Nzeri yagaragaje ko afite intego yo gufata indi mijyi ikomeye muri RDC irimo Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, kandi kugira ngo ibyo bishoboke, bisaba gufata Uvira.

 

Mu gihe abarwanyi ba M23 bakwegura intwaro bafite, nta kabuza intambara yafata intera itigeze ibaho kandi igitutu cyaba cyinshi ku Ngabo z’u Burundi zifite ibirindiro hafi ya Bujumbura.

 

Ingabo z’u Burundi zongeye kurushwa imbaraga na M23, zaba zisabwa guhungira i Bujumbura, ariko zinategetswe gukomeza kurwanira muri RDC, ni ha handi, hakongera kumvikana inkuru z’abofisiye benshi batoroka nk’uko byagenze mu myaka ibiri ishize.

Mu gihe ingabo z’u Burundi zaguma mu ntambara yo muri RDC, igitutu kizakomeza kuba cyinshi